Imvura n'umucyo :

Buri muntu icyo yifuza ni imvura n’umucyo.

Ku bwe imvura yagiye igwa umunsi umwe, undi munsi izuba rikava.

Nta wushima imvura y’umuduhagizo, nta wushima umucaniro w’izuba rihozaho. Bati « ibintu ni magirirane.»

Imyaka itunga abantu igirwa n’umubisikano w’imvura n’umucyo. Imvura yonyine y’iminsi yose itera inzara. Izuba ryonyine rihozaho ritera amapfa.

Imvura y’umudubi nta gakiza kayo. Imyaka iri mu gitaka iratabama cyangwa igatembanwa n’isuri.

Imyaka ikuze iratikira, ugasanga yaboze. Ndetse n’ibijumba bitabiwe mu rushyana ntibishobora gushora. Imvura nk’iyo yuzura n’uritoke gusa.

Abantu mu rushyana bamererwa bate?
Abatuye ahantu hataba ishyamba, baba barigushije!
Nta nkwi bashobora kubona muri icyo gihe zitabaruhije bikabije.

Ugasanga baburaye, aho mu nzu utwana dukomanya amenyo, cyangwa bagacana ibyatsi bitose, umwotsi ukuzura inzu.

Bene inka na bo barushywa n’ikama ryazo. Bagira gusayagurika mu biziba n’igisogororo, bakagira imvura ibari ku mugongo n’imbeho y’umugoroba.

Rimwe na rimwe uwo inyana icitse, yakubitiraho ubunyereri, akikurunga mu nzarwe.

Undi ngo ajyanye amata, akiyesa hasi, icyansi kikamuca hejuru.

Mbega ibyishimo iyo haramutse umucyo! Agasusuruko karatangira, byose ubwuzu bukabitaha.

Udusimba tugacukunyuka mu twobo twatwo, tukavugurura imyobo yatwo, utuguruka tukananura amababa. Abantu bakagasanganiza imyaniko ; si nyina w’imyaka yaboze, si nyina w’imyambaro yanyagiwe, si nyina w’ibiryamirwa, si nyina w’icyarire…

Bakishima, mu mirima imyaka yatabamye igataburuka.

Nuko rero ugasanga ibintu byose byataye akabi.